Legendary nigerian gospel songwriter Niyo Bosco uncovers a new effective song termed “Urwandiko” as well as its performance. “Urwandiko” is a great lyric that absolutely deserves a position on your audio if you are an aficionado & supporter of doctrinal teachings tunes.
Lyrics: Niyo Bosco – Urwandiko
Muvandimwe wanjye Twasangiye ubuto
Ariko nyuma ukarenga ukambera gito
Dore nkwandikiye uru Rwandandiko
icyo ngusaba nukurekerezaho
Amakuru yanjye nta kigenda
ayawe yo nirirwa nyumva
usibye na njye ntawe utayazi
Data na mama baragutashya cyane
Incuti n’abavandimwe nabo ni uko
wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba
ikizere ni cyose aracyategereje
yirirwa ambaza aho wagiye
kandi warasize ufashe irembo
uziko na Mama yagwije imikenyero
Chorus:
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
gukinga ahh!!!
wenda wahirwa n’ubuzima ariko nta rukundo
hoyaaa!!!! Nta mahoro .
Wenda waba umugwizatunga ariko
nta mutuzo , hoyaaa!!!
utagira urukundo . uuuuhhhhhmmm
Ntago nzibagirwa ukuntu wadukundaga
Disi wagorwaga no kudusiga
None ubungubu no kutuvuga
Nibyo bya mbere bigutera isoni
Ese ko iminsi idateguza ikugaruye aho wavuye
Wakakirwa ute n’abo wahasize ?
Usibye ko atari byo njye nkwifuriza
Ndagusaba kuzibukira ukagaruka .
Chorus:
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
gukinga ahh!!!
wenda wahirwa n’ubuzima ariko nta rukundo
hoyaaa!!!! Nta mahoro .
Wenda waba umugwizatunga ariko
nta mutuzo , hoyaaa!!!
utagira urukundo . uuuuhhhhhmmm
Chorus:
Wibuke ko amazi ashyuha gusa ntiyibagirwa
iwabo wa mbeho , gukira kwawe byakwibagije
gukinga ahh!!!
wenda wahirwa n’ubuzima ariko nta rukundo
hoyaaa!!!! Nta mahoro .
Wenda waba umugwizatunga ariko
nta mutuzo , hoyaaa!!!
utagira urukundo . uuuuhhhhhmmm